Print

Byinshi biteye amatsiko wamenya ku mugore w’umunya-Afurika Perezida Donald Trump atinya cyane[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 7 October 2019 Yasuwe: 4828

Yabaye Umunyamerika wa mbere wavukiye muri Somalia, Umunyafurika wa mbere wahawe ubwenegihugu ubaye umudepite wa Amerika, n’umugore wa mbere utari umuzungu uhagarariye Leta ya Minnesota mu nteko.

Yavukiye i Mogadishu ari we mwana muto iwabo ku itariki 04 z’ukwezi kwa 10 mu 1982, apfusha nyina afite imyaka ibiri gusa, mu bwana bwe babaga i Baidoa umujyi uri mu majyepfo ya Somalia.

Afite imyaka itandatu iwabo bahunze intambara bajya mu nkambi ya Dadaab muri Kenya mu burasirazuba bwa Kenya aho bamaze imyaka ine.

Mu 1992 nibwo bavuye mu nkambi bajya muri Amerika babanje kuba muri leta ya Virginia, nyuma bimukira muri Minnesota, mu 2000 nibwo yabonye ubwenegihugu bwa Amerika agize imyaka 17 kuko bari bakiri impunzi.

Avuga uburyo mu mashuri muri Amerika ‘yannyuzuwe’ cyane kubera ko yahoraga yitandiye (hijab) kandi agendera ku mabwiriza ya se wahise atangira gukora akazi ko gutwara ‘taxi’.

Yize ibijyanye n’imirire (nutrition) aba ari nabyo akoramo mbere yo kujya muri politiki.

Mu 2013 yabaye ‘manager’ mu kwiyamamaza k’umugabo witwa Andrew Johnson watsinze amatora muri Minneapolis, umujyi wo muri Minnesota, bituma nyuma amubera umujyanama. Nuko nawe yinjira muri politiki.

Mu 2015 yabaye umuyobozi wa ‘Women Organizing Women Network’ ivuganira abagore bava muri Africa y’iburasirazuba, atangira kwigaragaza mu gutinyuka kuvuganira imbaga no kuvuga mu ruhame.

Mu mpera ya 2016 yatsinze amatora yo guhagararira leta ya Minnesota mu nteko ya Amerika, manda ye yatangiye mu kwa mbere 2017.

Nk’umuntu uzi ibibazo by’abimukira, ntavuga rumwe na Perezida Donald Trump kuri iki kibazo, byatumye aboneka cyane mu badashyigikira ibikorwa na politiki zimwe na zimwe za Bwana Trump.

Ilhan Omar avuga ko aharanira uburenganzira n’ubwisanzure bw’abantu bose cyane cyane ababangamiwe kugeza no ku bagira amahitamo anyuranye mu bitsina (LGBTQI).

Omar abana n’umugabo we Ahmed Hirsi, nubwo bigeze gutandukana agashaka undi ariko bakaza kongera kwiyunga, bafitanye abana batatu.

Uyu mugore uba mu ishyaka ry’aba-Demokarate, ubu ari mu nkubiri y’abifuza kweguza Bwana Trump.

Mu ijoro ryo ku wa gatatu Ilhan Omar yatangaje ko Bwana Trump “amutinya” kuko asigaye amukurikirana cyane.


Comments

Alphonse 7 October 2019

itangazamakuru mukunda gukuririza ibintu mugakabya. amutinya hejuru y’iki???
kuvuga kuriya si impamvu yo gukabiriza.