Print

Mutsinzi Ange uherutse kugirira ikibazo mu kibuga yatangaje igihe azagarukira mu myitozo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 October 2019 Yasuwe: 1833

APR FC yahaye Mutsinzi Ange ikiruhuko cy’iminsi 3 nyuma y’iki kibazo gikomeye yagize kuwa Gatanu w’icyumweru gishize,ariyo mpamvu kuri uyu wa Gatatu agomba kugaruka mu myitozo nyuma y’umukino wa Bugesera FC.

Mutsinzi yabwiye urubuga rwa APR FC ati “Nibyo koko nagize akabazo mu mukino ngongana na Sugira, gusa muri ako kanya sinabashije kumenya ibyambayeho ahubwa naje kugarura ubwenge nisanga ndi mu modoka y’imbangukiragutabara. Nyuma y’umukino najyanywe kwa muganga ncishwa mu cyuma basanga nta kibazo nagize, ariko bampa iminsi itatu yo kuruhuka ubu ndumva nta kibazo meze neza niteguye kongera gusubira akazi kuwa Gatatu.”

APR FC izasura ikipe ya Bugesera ku kibuga cyayo kuri uyu wa kabiri tariki ya 08 Ukwakira,mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona.