Print

Pasiteri Schoof washinze Radio Ubuntu butangaje yatawe muri yombi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 October 2019 Yasuwe: 4486

Uyu munyamerika Schoof ,yiteguraga gukoresha ikiganiro n’abanyamakuru,kiburizwamo na polisi y’u Rwanda yahise imuta muri yombi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Jean Bosco Kabera yabwiye ikinyamakuru The New Times ko uyu mapisteri yafashwe , agashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kubera ko yakoresheje inama mu buryo butemewe n’amategeko.

Yagize ati “Polisi yamushyikirije RIB kugira ngo akorweho iperereza.

Schoof yabwiye abanyamakuru ko impamvu yifuzaga kuganira nabo ari ukugira ngo abasobanurire byinshi ku ifungwa rya Radio ye n’imanza amazemo igihe, cyane ko ngo yiteguraga gusubira iwabo.

Umuryango wamenye ko uyu mupasiteri yagombaga gukorera iyi nama ku kabari kitwa Frontline kari ihafi ya stade Amahoro saa yine za mu gitondo ariko abagakoramo baje kwanga ko yinjira ubwo yahageraga.

Umuvugizi wa RIB,Mbabazi Modeste yemeje ko uyu mupasiteri bamufite ndetse batangiye kumukoraho iperereza.

Radio Amazing Grace (Radio Ubuntu Butangaje) yafunzwe muri Mutarama 2018 nyuma y’ikiganiro umupariteri witwa Niyibikora yahakoreye asesereza abagore akabagereranya n’ikibi.


Comments

hitimana 7 October 2019

Pastors benshi nubwo biyita abakozi b’Imana,ni ibirura (wolves) byambara uruhu rw’intama.Nta kindi bashaka uretse ifaranga,bakoresheje bible.Niyo mpamvu Imana idusaba "gushishoza",aho gupfa kujya mu madini tubonye.Ntitukavuge ngo byose ni ugusenga.Ntabwo Imana yemera amadini yose.Urugero,muli Matayo 15:9,havuga ko Imana itemera amadini yigisha ibintu bidahuye na Bible.Urugero,amadini menshi yigisha ko Imana ari ubutatu (Imana data,Imana mwana n’Imana mwuka wera).Nyamara Yesu ubwe yigishaga ko SE amuruta nkuko Yohana 14:28 havuga.Ndetse Bible ivuga ko Yesu ari "umugaragu w’Imana" nkuko Ibyakozwe 3:13 havuga.