Print

KNC yatangaje akayabo yakuye ku mukino aherutse guteshamo amanota ikipe ya Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 October 2019 Yasuwe: 6921

Mu kiganiro KNC yagiranye n’abanyamakuru yavuze ko mu mukino wahuje Gasogi United na Rayon Sports yasaruye mu bakunzi bayo,ab’urubambyingwe be ndetse n’ab’ayandi makipe n’abakunzi ba ruhago muri rusange akayabo ka miliyoni 19 FRW angana na 7 ku ijana k’ingengo y’imari azakoresha muri uyu mwaka w’imikino.

KNC yavuze ko bifuza kubona amanota atatu ya mbere kuri Marines FC baratana mu mitwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Ukwakira 2019, kuri sitade ya Kigali (15h00’).

KNC yagize ati “ Turashaka kubona amanota atatu ya mbere imbumbe dukina na Marines FC. Abakunzi ba Gasogi United n’ab’ayandi makipe bazaze barebe umupira mwiza usukuye.”

KNC uherutse kuvuga ko azahagama Rayon Sports akabikora,yavuze ko uyu mwaka w’imikino ataje gutembera mu cyiciro cya mbere ahubwo aje gutanga isomo rya ruhago ku bigugu byo mu Rwanda.


Comments

mazina 7 October 2019

Business zose zigusha ku Ifaranga.Na KNC yashinze ikipe ashaka Ifaranga.Ariko ntitugashake amafaranga gusa ngo twibagirwe gushaka Imana yaturemye.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.