Print

Habonetse umuntu wa kabiri wamennye amabanga muri gahunda igamije kweguza ku butegetsi Perezida Donald Trump

Yanditwe na: Martin Munezero 7 October 2019 Yasuwe: 2241

Umunyamategeko Mark Zaid yabwiye televiziyo ABC ko uwo muntu wa kabiri na we yari umukozi wo mu rwego rw’ubutasi kandi ko yavuganye n’umutegetsi mukuru w’urwego rw’ubutasi.

Mu ijoro ry’ejo ku cyumweru, Bwana Trump yamaganye abakuru bo mu ishyaka ry’abademokarate, avuga ko bakwiye kweguzwa..

Nta makuru yari yatangazwa ajyanye n’ibyo uwo muntu wavuze amabanga wa kabiri avuga.

Ariko, Bwana Zaid yavuze ko uwo muntu wa kabiri azi mu buryo butaziguye ibirego bijyanye n’ikiganiro kuri telefone Bwana Trump yagiranye na Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine, ku itariki ya 25 y’ukwezi kwa karindwi.

Iperereza rijyanye no kweguza Bwana Trump rishingiye kuri icyo kiganiro cyo kuri telefone, cyatangajwe mu kwezi kwa munani n’umuntu wa mbere wamennye amabanga kuri Trump.

Ku wa gatanu, ikinyamakuru the New York Times cyo muri Amerika cyatangaje ko umuntu wa kabiri yatekerezaga ku kuba yatangaza ibyo azi "ku makuru arushijeho kuba aya hafi" ajyanye n’icyo kiganiro cyo kuri telefone.

Ntibiramenyekana niba uwo muntu ari uhagarariwe n’uyu munyamategeko Bwana Zaid.

Impamvu za politike’ .

Rudy Giuliani, umunyamategeko wihariye wa Bwana Trump, yatangaje ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter avuga ko atatunguwe no kumenya ko hari undi "mutangabuhamya w’ibanga".

Yavuze ko iryo perereza rijyanye no kweguza Bwana Trump rishingiye ku mpamvu za politike ndetse yamagana "itangazamakuru ryo ku rwego rwo hasi".

Uwo wa kabiri wavuze amabanga ntabwo aratanga ikirego cyangwa ngo avugane n’akanama k’ubutasi.

Ariko ikinyamakuru the New York Times gitangaza ko yavuganye n’umutegetsi mukuru w’urwego rw’ubutasi, amakuru akavuga ko uwo mutegetsi yari amaze igihe ashaka gihamya yo kunganira ibyavuzwe n’uwa mbere.

Ibiro bya Perezida w’Amerika bya White House bishimangira ko byagaragaje gukorera mu mucyo bigatangaza inyandiko-mvugo y’ibyavugiwe muri icyo kiganiro cyo kuri telefone, nyuma yaho hagaragajwe impungenge ku byakivugiwemo.

Ariko abakora iperereza bavuga ko iyo nyandiko-mvugo ari igice kimwe cy’ibyavugiwe muri icyo kiganiro, ko ituzuye. Basabye ibiro by’ububanyi n’amahanga by’Amerika gutanga izindi nyandiko zijyanye n’ibyakivugiwemo.

Ku wa gatandatu, Mike Pompeo, umunyamabanga wa leta y’Amerika, yavuze ko azakurikiza ubwo busabe, ariko yinubira ko abakozi be bari gushyirwa ku nkeke.