Print

Perezida Museveni yagaragaje ibyishimo bidasanzwe yatewe na ba bana babiri bavukana begukanye irushanwa rya East Africa’s Got Talent

Yanditwe na: Martin Munezero 8 October 2019 Yasuwe: 2156

Abanyempano batandukanye bahatanaga muri iri rushanwa, bahataniraga ibihuhumbi 50 by’amadorali y’amerika n’ukuvuga arenga miliyoni 46 ushyize mu mafaranga y’u Rwanda.

Nyuma y’uko Esther na Ezekiel bakomoka mu gihugu cya Uganda, begukanye umwanya wa mbere bahigitse abandi banyempano bose, bashimiwe n’abantu batandukanye bo muri Uganda by’umwihariko perezida w’Igihugu Yoweli Kaguta Museveni wagaragaje amarangamutima y’ibyishimo ku bw’iyi ntsinzi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Perezida Museveni yanditse ashimira imyitwarire n’ubuhanga Esther na Ezekiel bagaragaje mu mpano yabo yo kuririmba.

Yagize ati:” Abana banjye bambwiye ko Esther na Ezekiel begukanye irushanwa rya East African’s got talent kuri uyu mugoroba(Ku Cyumweru), Mbabwira ko ari abaririmbyi beza, bityo mbifurije intsinzi nziza”.

Mu bahataniraga ibi bihembo nyamukuru barimo : Intayoberana (itsinda ryaturutse mu Rwanda), Esther & Ezekiel (baturutse muri Uganda), DNA (baturutse muri Uganda), Spellcast (baturutse muri Kenya ), Jehovah Shalom Acapella (Baturutse muri Uganda), Janelle Tamara kuva muri Kenya.

Muri rusange iri rushanwa ryarangiye Esther & Ezekiel bavukana aribo begukanye igihembo nyamukuru cy’irushanwa bakurikirwa n’itorero “Intayoberana”, Janelle Tamara w’imyaka 4. yabaye uwa gatatu. aba bose bahigitse Itsinda rya Jehovah Shalom Acapella , DNA na Spell cast.

Ikigo kabuhariwe mu gutegura Filime cyo muri Afurika y’Epfo, ni cyo cyahawe akazi ko gutegura iri rushanwa, naho amateleviziyo arimo RTV yo mu Rwanda, Citizen TV yo muri Kenya, Clouds Media yo muri Tanzania na NBS yo muri Uganda zihabwa uburenganzira bwo kunyuzaho iri rushanwa.