Print

Mashami yiyemeje gukoresha ikipe ya CHAN mu mukino wa gicuti na Tanzania

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 October 2019 Yasuwe: 964

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda,FERWAFA, bwemeje ko uyu mukino wa gicuti na Tanzania uzakinwa n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu, aho bazaba bitegura umukino wo kwishyura u Rwanda rufitanye na Ethiopie kuwa 19 Ukwakira 2019,mu gushaka itike ya CHAN 2020 izabera muri Cameroon.

Umunyamabanga wa FERWAFA, Regis Uwayezu,yabwiye ikinyamakuru Funclub ati: “Umutoza ni we wifuje gukoresha ikipe ya CHAN kugira ngo ategure match rétour ya Ethiopie, ikipe ikazahita ikomerezaho camp yitegura umukino wo kuwa 19 Ukwakira.

Mbere yo gukina na Mozambique turateganya kuzakina undi mukino wa gicuti uzakinwa na bose tukazahura n’ikipe y’igihugu turi gushaka kandi turi mu nzira nziza kuyibona.”

Regis yavuze ko abakinnyi bazahamagarwa mu Mavubi azahangana na Tanzania,bazajya mu mwiherero kuwa gatandatu nimugoroba,tariki ya 12 Ukwakira bitegura uyu mukino wo kuwa 14 Ukwakira.

Amavubi yatsindiye Ethiopia iwayo igitego 1-0 mu mukino ubanza wo gushaka iyi tike ya CHAN 2020 izabera muri Cameroon.