Print

Gareth Bale arashaka kuva muri Real Madrid ku ngufu nyuma y’ubugome aherutse gukorerwa na Zidane

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 October 2019 Yasuwe: 4456

Bale utishimye mu ikipe ya Real Madrid,yarakajwe bikomeye no kubura mu bakinnyi 18 bagombaga gukina na Club Brugge,bituma afata umwanzuro w’uko mu kwezi kwa mbere agomba gusohoka muri iyi kipe akerekeza ahandi.

Muri Kanama uyu mwaka,Bale yari agiye kuva mu ikipe ya Real Madrid yerekeza mu Bushinwa aho yagombaga kuzajya ahembwa akayabo ka miliyoni imwe ku cyumweru ariko Florentino Perez avuga ko atamugurisha ku buntu.

Zidane yabwiye Bale ko atari mu mishinga ye ndetse bishobotse yashaka aho yakwerekeza gusa amahirwe ntiyabashije kumusekera.

Nubwo Bale yagaragaye mu mukino Real Madrid yatsinzemo Granada ibitego 4-2 ariko ngo abihiwe cyane n’ubuzima bwo muri iyi kipe ariyo mpamvu ashaka gusohoka byanze bikunze muri Mutarama 2020.