Print

Ambasaderi Dr Richard Masozera yakiriye itorero ry’abana ryitwaye neza muri ‘East Africa’s Got Talent’ arabashimira[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 8 October 2019 Yasuwe: 2226

Nk’uko bigaragra ku mashusho yashyizwe kuri konti ya Twitter ya Ambasade y’u Rwanda muri Kenya agaragaza akanyamuneza k’aba bana bakiriwe n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya ndetse banakamubyinira gitore.

Amb.Masozera yashimye Intayoberana ku bw’akazi keza bakoze, avuga ko bahesheje ishema u Rwanda. Ati “Mwarakoze ku bw’akazi keza mwakoze. Turabishimiye. Mwahagarariye neza u Rwanda.”

Iri torero ryagarutse mu Rwanda, kuri uyu wa 07 Ukwakira 2019. bakiranwa urukundo rukomeye n’abanyarwanda bari baje kubakira ku kibuga cy’indege i Kanombe . Umuyobozi akaba n’umutoza w’Itorero Intayoberana, Kayigemera Sangwa Aline,avuga ko batahanye ishema n’ubwo abana barize kuko bashakaga kwegukana umwanya wa mbere.

Abanyarwanda benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga bashimiye iri torero intayoberana uko ryitwaye muri iri rushanwa dore ko banabashije kwegukana umwanya wa kabiri nyuma ya Esther na Ezekiel bo muri Uganda begukanye iri rushanwa.