Print

Ikiyoka kinini cyahanutse ku ishuli giturutse hejuru bituma abanyeshuli n’abarimu bakwira imishwaro [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 October 2019 Yasuwe: 6150

Iki kiyoka kinini cyane cyahanutse kuri iri shuli giturutse kuri plafond aho cyabanje gusohora umunwa wacyo abanyeshuli n’abarimu bahita basohoka biruka mbere y’uko gihanuka.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga,yagaragaje iki kiyoka cya metero 3 n’igice kimanuka kiva mu kirere bitera benshi ubwoba barwanira no guhunga basohoka hanze.

Abanyeshuli babiri nibo batagize ubwoba kuko bagumye hafi y’iki kiyoka mu gihe abandi bahungaga batinya ko cyabamerera nabi.

Ntabwo abahanga mu bumenyi bw’inzoka bavuze ubwoko bw’uru ruziramire ariko muri Asia haba ubwoko 3 bw’ibiyoka binini birimo the reticulated python, the Burmese python na the Brongersma’s short-tailed python.





Comments

bwiza 10 October 2019

Mujye mwandika inkuru zumvikana zifite aho zitangirira naho zirangirira uyuyisomye akimva intego y’icyo wanditse


9 October 2019

ah bihangane arikobashake ahocyavuyep