Print

Abasore 2 bakiri bato bataburuye umurambo w’umukecuru barawusambanya

Yanditwe na: Martin Munezero 8 October 2019 Yasuwe: 4430

Ibi byabereye mu gace ka Davao muri kiriya gihugu cya Philippines.

Aba basore batavuzwe amazina bafatiwe mu cyuho ubwo bene wabo b’uwari wapfuye bari bagiye gusura igituro cye ku munsi ukurikira uwo bari bamushyinguriyeho.

Bene wabo wa Nyakwigendera ngo batunguwe no gusanga amaguru ye atereye hejuru y’isanduku y’umweru bari bamushyinguyemo, bagakeka ko yari yabanje gusambanywa kuko basanze umurambo we wambaye ubusa buri buri. Ngo igitsina cye cyaragaragaraga kandi bigaragara ko cyasambanyijwe.

Magingo aya aba bana bafungiye muri gereza y’abana kuko batarageza imyaka yo gufunganwa n’abantu bakuru, mu gihe iperereza ryo gushakisha icyatumye bajya gutaburura uriya mupfu rigikomeje, nk’uko byemejwe na Lieutenant Colonel Ernesto Castillo ukuriye Polisi mu mujyi wa Digos.

Aba bana bombi bahakana bivuye inyuma ibyo bashinjwa.


Comments

mazina 10 October 2019

Aka ni akumiro.Ni gute izi mpinja zikora amahano nk’aya??? Ubusambanyi butera ibibazo byinshi bikomeye nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu : Inda zitateganyijwe,Gufungwa,Sida,kwica cyangwa kwicwa,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc… Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi hafi ya bose basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi.Mwibuke ko ku gihe cya Nowa Imana nabwo yarimbuye millions nyinshi z’abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru,hanyuma avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Nabwo hazarokoka abantu bake nkuko byagenze igihe cya Nowa.