Print

Indege ya Kompanyi ya Ethiopian Airlines yari igiye gushya Imana ikinga ukuboko

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 October 2019 Yasuwe: 2953

Imwe muri moteri z’iyi ndege ya Kompanyi ya Ethiopian Airlines yahiriye mu nzira bituma isubiraa inyuma igitaraganya,ihagarara ku kibuga cy’indege cy’i Dakar muri Senegal.

Abagenzi bose uko bari 90 hamwe n’abakozi bo muri iyi ndege ntacyo babaye, nkuko byatangajwe n’abayobozi bo kuri iki kibuga cy’indege hamwe n’abo muri iyi kompanyi.

Iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 767 yasubiye inyuma yerekeza I Dakar ubwo yari imaze kuhava yerekeza i Addis Abeba.

Iki kibazo cy’iyi ndege i Dakar kibaye nyuma y’aho indi ndege ya Ethiopian Airlines yo mu bwoko bwa Boeing 737 MAX yakoze impanuka ikomeye muri Werurwe uyu mwaka,imaze akanya gato ihagurutse ku kibuga cy’indege i Addis Ababa, ihitana abantu bose bari bayirimo uko bari 157.Ba kizimyamoto bahise baza bazimya iyi moteri.

Itangazo Ethiopian Airlines yashyize hanze rigira riti “Indege ya Ethiopian Airlines B767-300 ifite nimero ET-AMG na nimero y’urugendo ET908 ikora urugendo ruhoraho ruva Diass muri Senegal yerekeza Addis Ababa inyuze Bamako muri Mali kuwa 08 Ukwakira 2019,yasubiye inyuma igitaraganya ku kibuga yari ihagurutseho nyuma y’ikibazo Tekinike.”