Print

Kaminuza yo mu Bushinwa yatangiye kwigisha Ikinyarwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 October 2019 Yasuwe: 1448

Umuhango wo gutangiza iyi gahunda yo kwigisha Ikinyarwanda ku banyeshuri b’Abashinwa waraye ubereye i Beijing mu Bushinwa, binyuze ku bufatanye bwa Kaminuza y’u Rwanda ndetse na Kaminuza ya Beijing Foreign Studies University.

Ururimi rw’Ikinyarwanda ruvugwa n’abarenga miliyoni 40 hirya no hino ku isi ndetse ni rumwe mu ndimi zivugwa henshi cyane muri Afurika nyuma y’Igiswahili.

Ikinyarwanda cyabaye ururimi rwa kabiri rwo muri Afurika rwigishijwe mu gihugu cy’Ubushinwa nyuma y’Igiswahili.

Igihugu cy’Ubushinwa gihugu gituwe cyane kurusha ibindi byose byo ku Isi gifitanye umubano mwiza n’u Rwanda umaze imyakaisaga 45 aho gitera inkunga u Rwanda mu bikorwa birimo ubucuruzi, umutekano, uburezi n’ibikorwaremezo.