Print

HUYE:Abagabo 2 batekeye umutwe umukobwa baranamusambanya

Yanditwe na: Martin Munezero 9 October 2019 Yasuwe: 9369

Uyu mukobwa uvuga ko kuwa kabiri tariki ya 08 Ukwakira 2019 yagiye mu isoko aza guhura n’abatekamutwe bamumanukana mu ishyamba,bamubwira ko ari abanyamasengesho kandi bahishuriwe ko hari abamurwanya.

Avuga ko aba bagabo atazi bakomeje kumuganiriza bamubwira ko kugira ngo ibibi bimutegereje bitazamubaho,ari uko azana telephone n’ibihumbi 14 yari afite,ndetse mu rwego rwo kugira ngo azabyare neza namara gushaka,bamubwira ko agomba gushaka umusore baryamana byihuse.

Uyu mukobwa ngo yarabyemeye maze azamukana mu gashyamba n’umwe muri abo bagabo baragenda bakora imibonano mpuzabitsina ariko bagarutse basanga umwe wari wasigaranye amafaranga na telephone yagiye maze na we ngo atangira kugarura ubwenge ni ko gutabaza maze abo bagabo bombi barafatwa.

Mbabazi Modeste uvugira urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda RIB yabwiye Itangazamakuru ko ikirego cy’uyu mukobwa bacyakiriye kandi ko iperereza rikomeje. Yaboneyeho no gusaba abaturage kwirinda abatekamutwe,no kwirinda ibyo babashukisha byose kuko uyu ngo yabeshywaga gukizwa inyatsi.

Ibi bibaye mu gihe uyu mukobwa kuri uyu wa gatatu tariki ya 09 Ukwakira 2019 ngo yari afite gahunda yo gusanga umugabo bakabana mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko ayo mafaranga yambuwe ngo yari ayo kugura bimwe mu bikoresho. Kuri ubu uyu mukobwa aravuga ko afite impungenge ko yaba yaratewe inda n’abo biswe abatekamutwe cyangwa se indwara ya Sida,cyakora ngo yahise yihutira kwa muganga ahabwa imiti,akaba yifuza ubutabera ari na ko agira inama abaturage kwirinda no kubanza gutekereza ku byo babwirwa n’abo bahuye,mu rwego rwo kwirinda abatekamutwe.


Comments

toni 13 October 2019

Sha aba batekamutwe bafite imiti bakoresha kuburyo ubwenge butakara bukagaruka ibyo bakora barangije kubikora!abantu bose bahuye n’abatekamutwe bavuga ko bagarura ubwenge nyuma


KEZA 10 October 2019

Ahahahahah Habiyambere uvuze ukuri pe cg se harukuntu babanza gutwara umuntu ubwenge bitabaye ibyo umukobwa yaba
afite ikibazo gikomeye pe


hitimana 10 October 2019

Byatewe n’UBUJIJI bw’uyu mukobwa.Abagore n’abakobwa benshi kubashuka biroroha.Muribuka Pastor uherutse gutera inda abagore n’abakobwa bo mu rusengero rwe,ababwira ko ari Imana yabimutegetse.Ubusambanyi butera ibibazo byinshi bikomeye nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu : Inda zitateganyijwe,Gufungwa,Sida,kwica cyangwa kwicwa,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc… Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi hafi ya bose basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi.Mwibuke ko ku gihe cya Nowa Imana nabwo yarimbuye millions nyinshi z’abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru,hanyuma avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Nabwo hazarokoka abantu bake nkuko byagenze igihe cya Nowa.


Habiyambere 9 October 2019

Ariko koko ishyano ryaraguye!!! Hanyuma se nyagutekerwa umutwe we baramupimye basanga ntabumuga bwo m’umutwe afite? Gusenga no kuryamana n’umusore yabihuje ate mumitekerereze ye?!!! Ese yarasanzwe afite idini asengeramo??? Inyatsi se ikizwa no gusambana? Yinjirira se mugitsina??!! Hakorwe iperereza ryimbitse kuko nuwomukobwa niba ntabumuga afite, ashobora nawe kuba arumutekamutwe.