Print

Reba uburanga bw’umugore wa mbere mwiza ku isi unahenze[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 9 October 2019 Yasuwe: 13345

Amakuru avuga ko yize amashuri yisumbuye ku ishuri rya Manchester high school of West naho kaminuza ayiga ku ishuri rya Plymouth state university, aho yigaga ibijyanye n’ibinyabuzima n’ubutabire kuko yashakaga kuba umu docteri (doctor).

Ngo kwitabira bimwe mu birori yatumiwemo n’inshuti ye byaje kumuhinduriria ubuzima kugera magingo aya ngo Ubwo habaga ibirori by’abanyeshuri bize kuri kaminuza ya Howard inshuti ye yamusabye ko bajyana, amusaba ko yaza kuza yambaye neza atagomba kwambara ipantaro kuko ari wo mwenda Yai yakundaga kwambara.

Hari mu Ukwakira 2017 ubwo ibyo birori byabaga, umufotozi wari urimo arafotora abanyeshuri bambaye neza ni bwo yacaga iryera Yai ahita amusaba ko yamwemerera akamufotora. Yai yarabimwemereye amufotora amafoto abiri ari nayo yaje kumuhindurira ubuzima. Uwo mufotozi yaje kuyashyira ku rukuta rwe rwa Instagram mu mwanya muto ahita akundwa (likes) n’abarenga 11,000 ndetse n’ibitekerezo amagana na amagana.

Uretse kuba ayo mafoto yarakwirakwijwe cyane ndetse akanashyirwaho ibitekerezo bitandukanye, byatumye Anok Yai ahita ahamagarwa n’ama Agence atandukanye ngo ayasinyire ayamamarize.

Uyu mukobwa kuri ubu ufatwa nk’umunyamidelikazi mwiza ku isi ndetse unahenze, areshya na 1.78m akaba apima ibiro 54, yabaye umunyafurika wa kabiri wafunguye ibirori bitegurwa ni inzu ikomeye imurika imideri ya Prada nyuma ya Naomi Campbell ndetse niwe munya Sudani yepfo wambere wari ubikoze.


Comments

mazina 10 October 2019

Ikibazo nuko abakobwa nyamwinshi bakoresha Ubwiza n’Ubuto (youth) mu kwiyandarika.Bagakuba zero Imana yabubahaye.Muli Umubwiriza 12:1,hasaba abantu bakiri bato gushaka Imana,aho gukoresha ubuto bwabo mu gukora ibyo itubuza,cyacyane mu busambanyi.Bakwiye kwibuka ko Ubwiza n’Ubuto bishira vuba,tugasaza kandi tugapfa.Ariko abapfa bumviraga Imana,izabazura ku munsi w’imperuka,ibahe ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ntitugashidikanye ko bizabaho.Nta kintu na kimwe bible ivuga ngo cyekuba.Urugero,abahanuzi benshi bo muli bible bahanuye ko Yesu azaza ku isi.Byatwaye imyaka amagana ataza.Ariko byageze aho araza.


Emmanuel 10 October 2019

Njyewe simbonye ubwo bwiza kbs, Mujye kuri Google mwandikeho Sacha Obama, mumugereranye n’uyu murebe.


Miss 9 October 2019

Bazaze kureba Miss Mwiseneza wacu.