Print

Reba ibintu 8 bituma umuntu agaragara nk’ushaje kandi akiri muto

Yanditwe na: Martin Munezero 9 October 2019 Yasuwe: 5948

Elcrema.com ndetse na livescience.com badutangarije bimwe mu bintu dukora umunsi ku munsi bishobora gutuma dusaza imbura gihe,

Kumara igihe Kirekire ku Zuba: Burya ngo uruhu ntago rukorana n’izuba cyane, ndetse ni umwanzi w’uruhu. Igihe rero imirasire y’izuba imaze igihe kirekire ku ruhu rwawe ituma rukanyarara cyane.

Kudafata Umwanya uhagije wo kuryama: Nk’uko tubizi kutaryama igihe gito bigira ingaruka nyinshi ku mubiri wacu, nko kurwara umutwe, umuvuduko w’amaraso, kudakora neza k’Ubwonko ndetse, no kugaragara nk’ushaje cyane. Kimwe n’uruhu rero igihe udafata akanya ngo usinzire bituma ugaragara nk’ushaje nyamara nta myaka ufite.

Kudakora imyitozo ngorora mubiri: Kudakora siporo nabyo, ikinyamakuru licescince.com kigaragaza ko bituma uruhu ryawe rutamera neza. Mu bushakashatsi bwakozwe uyu mwaka n’abahanga muri siyansi bwagaragaje ko abantu bakora imyitozo ngororamubiri bahorana itoto kurusha abatayikora.

Urusaku rw’Umuziki: urubyiruko rukunze kumva umuziki usa nk’aho uturitsa amatwi, ndetse bagakoresha icyo bita Ekuteri zo mu matwi. Ibyo rero byangiza ubushobozi bw’amatwi, bigatuma upfa amatwi ukiri muto bikagaragara nk’aho ushaje.

Kurya isukari nyinshi: isukari iryohera ururimi, ndetse abantu benshi barayikunda, ariko igira ingaruka mbi ku ruhu ry’umuntu. Glycation ni bumwe mu buryo isukari nyinshi igenda yangiza uruhu rwawe. Iyi sukari iyo igeze mu maraso yivanga na poroteyini maze bikabyara icyo bita “Molecules” zigira ingaruka mbi ku ruhu.

Umunaniro ukabije: (Stress) umuruho ukabije no gusaza birajyana, igihe uhuye n’umuruho mwinshi uvanze n’ibibazo bigira ingaruka ku ruhu maze ukagaragara nk’ushaje.

Kutishimana n’inshuti zawe ndetse n’umuryango: kwishimana n’inshuti zawe n’umuryango museka byongera iminsi yo kubaho ndetse bigatuma ugaragara neza cyane mu maso.

Kudafata Imbuto mu ifunguro ufata: Imbuto n’imboga ni bimwe mu biribwa by’ingirakamaro cyane ku maso, igihe utabifata ushobora guhura n’uburwayi bw’amaso, ndetse ukagaragara nk’ushaje.


Comments

Nshimiyimana François 1 June 2023

Ndumva ariko bimeze,
Gusa munsobanurire iki kibazo:
Kugira imvi cg uruhara, bigaragaza ko umuntu ashaje?