Print

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko rwitabiriye Youth Connekt ibanga rikomeye ryabafasha kugera kure

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 October 2019 Yasuwe: 1772

Nyakubahwa Perezida Kagame wafunguye iyi nama ya Youth Connekt ku mugaragaro kuri uyu wa Gatatu taliki ya 09 Ukwakira 2019,yatangiye abwira uru rubyiruko rusaga ibihumbi 9 rwari ruteraniye muri Kigali Arena ko inama ya Youth Connekt igamije gufasha abantu baturutse mu bihugu byinshi gusangira ibitekerezo bakuye iwabo.

Perezida Kagame yavbwiye uru rubyiruko ko guhura kw’abantu bibafasha kwaguka ndetse aboneraho kwibutsa uru rubyiruko ko ibanga ryatuma bagera kure ari uguhuza imbaraga bagakorera hamwe.

Yagize ati “Guhuza bifite igisobanuro gikomeye,bivuze kwagura urugo ukareka kuba umunyarwanda gusa ukaba umunyafurika.Tugomba kwemera ko umugabane wacu wa Afurika ufite ibihugu binini n’ibitoya.Nk’icyanjye ni gito.Ariko iyo urebye ku isi yose ukumenya ubusobanuro bwo guhuza,n’ibijyana nabyo uhita ubona ko n’ibihugu binini byahindutse bito.Mbafitiye ubutumwa,mushobora kuba beza n’igihe mwaba muturuka mu bihugu bito,cyane cyane muri iyi si yuzuye ibifi binini [sharks].

Uri umwe igifi kinini [shark]cyakumira kititaye ku kuntu ungana.Turi kumwe twakora ubunini bwatuma ibyo bifi bitabasha kutumira.Ntabwo byabibasha.

Iyo mushaka kugera kure mukora iki? Murahuza mugakorana mukagera kure.Iyo ushaka kwihuta ugenda wenyine ariko kuki mutajyana muri babiri?,ntibyashoboka se?,mushobora kwihuta kandi mukagera kure.

Perezida Kagame yabwiye uru rubyiruko ko nubwo hari abavuga ko batajya muri politiki ariko ari inshingano za buri wese gushyiraho imiyoborere myiza aho ageze hose kuko ijambo Guverinoma ntaho barihungira.

Yagize ati “Hari abavuga ko ntibajya muri politiki.Ntabwo ukwiriye ukwiriye kurega guverinoma ngo uvuge ngo ntiyakoze ibi nibi kuko guverinoma ni wowe.”