Print

Didier Drogba wageze mu Rwanda yiteguye guhura n’abafana ba Chelsea

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 October 2019 Yasuwe: 1316

Umunya Cote d’Ivoire wageze kuri byinshi mu mupira w’amaguru yageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri saa kumi n’ebyiri aho yitabiriye iyi nama ya Youth Connekt irimo kubera muri Kigali Arena kuva kuri uyu wa Kabiri kugera kuwa Gatanu taliki 11 Ukwakira 2019.

Biteganyijwe ko iki cyamamare kirahura n’Abanyarwanda bafana ikipe ya Chelsea (Chelsea FC Kigali Official Supporters) kuri uyu wa Kane tariki 10 Ukwakira 2019, saa kumi n’imwe z’umugoroba bagakorana Kigali Night Run ihagurukira kuri Kigali Convention Center.

Didier Drogba yatwaye ibikombe byinshi muri Chelsea birimo UEFA Champions League,Premier League,FA Cup n’ibindi.

Drogba w’imyaka 41 yakiriwe n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bagore, mu Rwanda (UN Women-Rwanda), Fatou Lo. mUyu munsi nibwo yitabira YouthConnekt.


Didier Drogba yanditse amateka atazibagirana muri Chelsea