Print

Myugariro Usengimana Faustin agiye kurushinga n’umukunzi we Danniella bamaze imyaka 10 bakundana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 October 2019 Yasuwe: 7495

Usengimana Faustin n’uyu mukunzi we bahuye muri 2009 bazasezerana imbere y’Imana tariki ya 16/11/2019 kuri Parkland Remera, mu mujyi wa Kigali mu gihe gusaba no gukwa bizaba tariki ya 09 Ugushyingo 2019.

Usengimana Faustin yatwaye ibikombe bitandukanye muri APR FC na Rayon Sports ndetse afasha Rayon Sports kugera mu matsinda ya CAF Confederations Cup.

Usengimana yakiniye ikipe y’igihugu Amavubi mu byiciro bitandukanye uhereye ku batarengeje imyaka 17, 20 na 23 ndetse n’ikipe nkuru.

Agashya kazagaragara mu bukwe bw’aba bombi nuko kubwinjiramo bizemererwa pasiporo y’ubukwe [Wedding passport].




Faustin na Daniella bagiye kurushinga


Comments

hitimana 10 October 2019

Bazabyare Hungu na Kobwa.Mu bintu bidushimisha cyane Imana yaduhaye,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe avuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izakure mu isi abakora ibyo itubuza bose.Izasigaza gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.