Print

Ibitangazamakuru 5 bikomeye byo muri Uganda bishobora gufungwa burundu na leta y’iki gihugu kubera Bobi Wine

Yanditwe na: Martin Munezero 10 October 2019 Yasuwe: 1231

Ibi bitangazakuru birimo Televiziyo ikomeye ya NTV, NBS, BBS, Bukedde TV na Radio Sapientia.

Ibi bitangazamakuru birashinjwa n’ikigo cya Uganda gishinzwe itumanaho UCC, kurenga ku mabwiriza agenga umwuga wo gutangaza amakuru.

Nk’uko bigaragara muri raporo yasohowe n’iki kigo ku wa mbere w’iki cyumweru, abanyamakuru 13 ba biriya bitangazamakuru bari gukorwaho iperereza bazira kutubahiriza ingingo ya 31 yo mu gika cya kane igenga ibikorwa by’itumanaho.

Bobi Wine ibi bitangazaakuru bishobora kuzira, amaze igihe ari umukeba wa perezida Yoweri Kaguta Museveni ndetse akaba anafite intego yo kumuhirika ku butegetsi amazeho imyaka irenga 30.

Ni kenshi uyu mugabo agenda atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano muri Uganda bikarangira yongeye kurekurwa.

Ku bw’uyu munya-Politiki usanzwe ari n’umuhanzi, ngo kuba leta ya Uganda ibuza itangazakuru gukora inshingano zaryo ryo gukurikirana imbonankubone ihohoterwa we n’abambari bakorerwa n’inzego z’umutekano, ni ikimenyetso cy’uko nta butabera igira, ibirenze ibyo ikaba ari inyagitugu.

Muri Gicurasi uyu mwaka, hari amaradiyo yo muri Uganda yahawe gasopo nyuma yo kwakira Dr. Kiiza Besigye na we usanzwe urwanya Museveni.

Ba nyir’ibi bitangazamakuru bavuga ko inzego z’umutekano zabashyizeho iterabwoba bw’uko badashobora kwakira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda.


Comments

hitimana 10 October 2019

Byaba byiza uyu mugabo aretse Politike,kubera ko ashobora no kuyigwamo.Niba koko ari umukristu,niyibuke ko Yesu yasize abujije abakristu nyakuri kwivanga mu byisi,harimo na Politike.
Politike nubwo ikiza bamwe,itera ibibazo abandi.Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi: Ubwicanyi,inzangano,akarengane,kubeshya,gutonesha,kwikubira ibyiza by’igihugu,guhangana,intambara,etc…Ibyo byose Imana irabitubuza.Umukristu nyakuri arangwa n’urukundo n’amahoro,akajya mu nzira akabwiriza abantu ngo bahinduke,akoresheje intwaro ya bible,aho guhangana.