Print

Lionel Messi yavuze ukuntu Cristiano Ronaldo yamutengushye cyane

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 October 2019 Yasuwe: 3790

Messi yavuze ko akumbuye uguhangana kwe na Ronaldo mu kibuga cyane ko kuva yakwerekeza mu ikipe ya Juventus mu mwaka ushize batarongera guhura.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru RAC1,Messi yavuze ko nubwo Real Madrid ikomeye ariko idafite Cristiano Ronaldo,aboneraho kwemeza ko yifuzaga ko yaguma mu ikipe ya Real Madrid.

Yagize ati “Nashakaga ko aguma muri Real Madrid.Yatumaga ubukeba bukomera cyane yaba muri Clasico na La Liga.

Nibyo Real Madrid ifite abakinnyi beza batanga akazi ariko narabivuze ko iriya kipe izumva igihombo cyo gutakaza umukinnyi nkawe.Bafite abakinnyi beza bahatanira buri gikombe ndetse bafite n’amateka.”

Mu minsi ishize nibwo Messi na Ronaldo bagaragaye bishimye cyane ndetse uyu rutahizamu wo muri Portugal atangaza ko yifuza ko mu minsi iri imbere yazahura na Messi bagasangira.


Messi yavuze ko akumbuye cyane guhangana na Cristiano Ronaldo