Print

Yusuf uherutse gusohora impapuro z’ubukwe akavuga ko nta kwiyakira ’Reception’ kuzaba,yahishuye impamvu itangaje yabimuteye[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 10 October 2019 Yasuwe: 9814

Mu minsi ishize umugabo witwa Adewale Yusuf yakoze agashya ko gusohora ‘Invitation’ avuga ko mu bukwe bwe atazigera yakira abatumiwe aho ku impapuro z’ubukwe bwe yashyizeho ijambo ngo ‘No Reception’bivuga ko nta byo kunywa cyangwa kurya biteganyijwe muri uyu muhango.

Ngo mu muryango we ntibabyakiriye neza ndetse benshi mubo yatumiye ntibiyumvishaga ukuntu bamutwerereye ariko bakaba bazava mu bukwe bwe nta fanta banyoye.

Mu kiganiro Yusuf yagiranye na aharaReporters kuri uyu wa Kabiri yabatangarije ko kiriya aricyo gitekerezo yigiriye kuva yavuka kikamugirira akamaro ngo kuko n’ababyeyi be bamwamaganiye kure gusa ngo ku munsi w’ubukwe nibwo bamubwiye ko ari umunyabwenge cyane.

Akomeza avuga ko yari afite umugambi wo kuzatekera abantu bazaza mu bukwe gusa ngo kubera ko azi neza ko abenshi bazanwa no kurya no kunywa ngo niyo mpamvu yakoze ariya mayeri yo kuvuga ko nta kwiyakira kuzabaho. Ngo byaramufashije cyane kuko baramutwerereye kandi ngo abaje mu bukwe bwe barariye ndetse baranywa gusa ngo bamwe baciwe intege nuko ntabihari ngo nibo batatashye ubukwe bwe.

Yaboneyeho kubwira abasore bose bifuza gukora ubukwe ko bajya babanza gutekereza kabiri kuko hari abipasa muremure ejo bagakorwa n’isoni ngo nuko bashimishije abatashye ubukwe bwabo kandi ejo ntakintu bazamufasha mu gihe agiye mu bibazo. Yaboneyeho gushimira Imana ko ubukwe bwe bwagenze neza ndetse ashimira abantu batashye ubukwe bwe ndetse asaba imbabazi abandi bose banze kuza mu bukwe bwe ngo nuko ntabyo kurya no kunywa birimo ababwira ko ariya yari amayeri kuko ngo ibiryo nibyo kunywa byari bihari ngo kandi byarasigaye.