Print

KNC yavuze uburyo abazagerageza kuroga ikipe ya Gasogi United n’umuyobozi wayo bazapfuna imineke

Yanditwe na: Martin Munezero 10 October 2019 Yasuwe: 2654

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki ya 10 Ukwakira 2019, abinyujije kuri Radio 1nayo abereye umuyobozi,yavuze ko uwumva afite igitekerezo cyo kuroga Gasogi United n’umuyobozi wayo, abantu bazamubona ari gupfuna imineke.

Yagize Ati:” Abantu mubyumve neza, ndashaka kubwira umuntu uwo ariwe wese wumva afite igitekerezo cyo kuzana amarozi mu ikipe ya Gasogo United cyangwa ku muyobozi wayo ko abantu bazatangira kumubona ari gupfuna imineke”.

KNC yavuze ibi mu gihe ikipe ya Gasogo United abereye umuyobozi, iri mu rugamba rukomeye rwo guhangana n’amakipe atandukanye amaze kuba ibigugu muri Shampiyona y’u Rwanda yo mu kiciro cya Mbere.

Ni ikipe ikomeje kugaragaza ko ifite intego yo kuba yakwegukana iki gikombe igitwaye andi makipe ya hano mu Rwanda asanzwe mu cyiciro cya mbere n’ubwo ikipe iyi kipe yo ikigezemo muri uyu mwaka w’imikino.

KNC nk’umuyobozi mukuru w’iyi kipe, akomeje kugaragaza ko nta bwoba namba afitiye amakipe y’ibigugu harimo APR FC,Rayon Sports n’andi atandukanye, kuko ahamya ko gahunda ye ari ukuyakuraho amanota atatu.

Nubwo yemeza ko Gasogi ifite imbaraga zo kuba yahangana n’andi makipe ndetse ikanayatsinda, KNC yemeza ko Shampiyona y’uyu mwaka ikomeye cyane kuko amakipe yose azi icyo ashaka.

Mu mikino ibiri Gasogi United imaze gukina, ntiratsindwa n’umwe. Umukino wa Mbere wayihuje na Rayon Sports ugera ku munota wa nyuma ku mpande zombi ari 0-0.

Uwa kabiri wayihuje nan a Marine FC, urangira Gasogi iyikomye mu nkokora iyikuraho amanota 3, nyuma yokuyitsinda igitego 1-0. Nubwo Gasogo yatsinze Marine, KNC yemeza ko Marine atari ikipe ya kana.

Kugeza ubu Gasogi United imaze gukina imikino ibiri, ikaba imazekwibikaho amanota 4 yayo.


Comments

Frank 10 October 2019

KNC ko afite amagambo menshi ra?ejobundi ubwo natsindwa azavugako yarozwe ariya namavamuhira muminsi mike Gasogi iratangira kurya za 5 mutegereze gato murebe