Print

Umusore yahuye n’uruva gusenya ubwo yasimbukaga mu ndege iri kugenda imitaka ye 2 ikanga gufunguka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 October 2019 Yasuwe: 6149

Uyu musore w’Umurusiya usanzwe akora siporo yo gusimbuka mu mitaka [Skydiver],ntiyahiriwe no gusimbuka kwe kwa 35 kuko imitaka imifasha kugera ku butaka yanze gufunguka,amanuka butosho yikubita hasi ahita apfa.

Uyu mugabo wanitabazwaga mu bikorwa byo kurokora abantu,yapfuye urupfu rubi cyane gusa abashinzwe iperereza banze bakomeje kwibaza niba barikora kuri iyi nshuro.

Mu mashusho yakwirakwijwe hirya no hino,yagaragaje uyu mugabo wari mu myitozo afata imitaka ye,asimbuka hasi agize ngo arayifungura biranga amanuka nk’ibuye.

Prokhorov yahise apfa ako kanya batiriwe bajyana kwa muganga cyane ko n’umutaka we wa kabiri wagombaga kumutabara wishwe n’uko uyu wa mbere wanze gukora.