Print

Umunyamideli Kylie Jenner yasembuye abagabo kubera amafoto yashyize hanze nyuma y’igihe gito atandukanye n’umukunzi we [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 October 2019 Yasuwe: 5281

Kylie Jenner w’imyaka 21 uherutse kuzuza miliyari y’amadolari kuri konti ye ndetse akaba umwe mu bantu babigezeho akiri muto,yashyize hanze ifoto yambaye utwenda tw’imbere ari kumwe n’umwana we w’umukobwa yavuzweho byinshi.

Uyu mwene se wa Kim Kardashian yahise yandikaho ko aya mafoto agiye kumara mwaka afashwe ubwo yari kumwe n’umwana we.

Amakuru yo gutandukana kwa Kylie Jenner n’umukunzi we Travis Scott yamenyekanye kuwa kabiri washize ariko ngo bashobora kuba baratandukanye mu byumweru bike byashize.

Kylie Jenner uri mu bakurura abagabo cyane ku isi,yasembuye benshi kubera aya mafoto ndetse benshi bashimye imiterere ye mu butumwa bashyize kuri aya mafoto.

Biravugwa ko Kylie Jenner ashobora gusubirana na Tyga bigeze kugacishaho mu myaka yashize.




Kylie Jenner yatumye beshi mu bagabo bavugishwa kubera aya mafoto yashyize hanze


Comments

karekezi 11 October 2019

Abagore n’Abakobwa benshi bakeka ko kwambara ubusa bibaha agaciro.Ntabwo bazi ko bigira opposite effect (effet inverse) kuko bituma abagabo babifuza kugirango baryamane.Ntabwo ari byiza kwanika ibibero,amabere,sex imana yaguhaye.Yabiguhaye kugirango uzabihe umuntu umwe gusa muzabana biciye mu mategeko.Abantu banga kumvira imana izabakura mu isi ku Munsi w’Imperuka.Bisome muli Imigani 2,imirongo ya 21,22.Ikibazo nuko abahinduka ari bake cyane.Abo nibo bazahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo.