Print

Myugariro David Luiz wa Arsenal yamaze kugera mu Rwanda [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 October 2019 Yasuwe: 3630

Myugariro David Luiz ari kumwe na mama we ndetse n’umukunzi we bageze mu Rwanda mu ma saha ya saa mbili z’umugoroba muri uru ruzinduko bazasoza ku cyumweru.

David Luiz azahura n’abakinnyi bakiri bato,abafana ba Arsenal ndetse azasura urwibutso rwa jenoside rwa Kigali ku Gisozi aho azasobanurirwa byinshi ku mateka yaranze u Rwanda.

Uyu mukinnyi kandi azasura ibyiza nyaburanga bitatse igihugu birimo pariki y’ibirunga aho azerekwa ingagi n’izindi nyamaswa zitandukanye .

Uruzinduko rwa David Luiz r rukozwe nyuma y’umwakaumwe w’amasezerano u Rwanda muri gahunda yarwo ya Visit Rwanda rwagiranye n’ikipe ya Arsenal aho yemeye kuyambara ku maboko y’imipira yabo.

David Luiz wageze muri Arsenal mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka,aherutse gufasha iyi kipe gutsinda AFC Bournemouth ubwo yayitsindiraga igitego 1-0 cyabonetse muri uyu mukino.