Aba bakobwa uko ari batatu bahagurutse mu Rwanda bagiye i Bonn mu Budage kwitabira Rwanda day, bahise bakomeza urugendo rwabo bagera mu mijyi itandukanye y’uburaya nka Paris mu Bufaransa ndetse na Bruxelles mu Bubiligi kubonana n’abafatanyabikorwa babo batashatse gutangaza amazina n’ibigo bakorera.
Nkuko bigaragara mu mafoto bashyize hanze, basuye ibice bitandukanye by’umujyi wa Paris harimo Stade ya Paris Saint Germain ikinamo abakinnyi batandukanye nka Neymar, Kylian Mbappé n’abandi, banasuye kandi ikibuga cy’ubwigenge cy’ubufaransa bari kumwe na Se wa Iradukunda Elsa.
Elsa n’umubyeyi we basuye Stade ya PSG
Miss 2019 Nimwiza Meghan
Miss 2018 Iradukunda Liliane