Print

Didier Drogba yatangaje isomo yigiye ku Rwanda ryagakwiriye gufasha Africa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 October 2019 Yasuwe: 2055

Uyu mugabo yabwiye urubyiruko rwo hirya no hino muri Afurika n’abandi bitabiriye inama ya Youth Connekt2019 ko u Rwanda rwamubereye urugero ndetse ngo ubwo mu gihugu cye cya Cote d’Ivoire cyabagamo ubushyamirane yatanze urugero ku Rwanda kugira ngo abuhoshe.

Yagize ati “Nari hano mu 2009, igihugu cyanyu cyanyuze mu bintu byinshi mu gihe cyahise, ariko se ni gute mwagize imbaraga zo kongera kucyubaka?.Ibi biratangaje, ni gute mwabashije kwiyubaka, mwabonye gute imbaraga zo kongera kwicara hamwe? Ibi nta handi byabaye uretse muri Afrika.

Muri urugero, muri urugero. Mu bunararibonye buke bwanjye, ubwo mu gihugu cyanjye Cote d’Ivoire habaga ubushyamirane hagati y’abaturage, nabakoresheje nk’urugero. Muri urugero.”

Didier Drogba yatanze iki kiganiro ku munsi wa kabiri w’iyi nama aho yagarutse ku mateka y’ubuzima bwe,ukuntu ababyeyi be bamurwanyije ngo ntazigera akina umupira w’amaguru.

Yagize ati "Ntabwo byari bimeze nko muri iki gihe. Kuri ubu buri mubyeyi aba abwira umwana ngo jya gukina umupira w’amaguru, genda ukine bizatuma ubona amafaranga.Kera umupira w’amaguru muri icyo gihe ntiwafatwaga nk’akazi, tukiri ku ishuri bajyaga badusaba kwandika ibyo twifuza kuzakora nidukura. Ubwo nagombaga kuzuza ko nzaba umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga, kandi papa yagombaga gusinya.Yafashe urupapuro araruca arambwira ati ’nubona umwuga nyawo uzakora uzazane ngusinyire.’ Ndavuga nti nta kundi,nandikaho ikindi. Ndavuga ngo nshaka kuzajya nkora imigati."

Drogba yakoze amateka akomeye mu mupira w’amaguru kuko mu ikipe ya Chelsea yatwaye ibikombe bikomeye birimo UEFA Champions League,Premier League n’ibindi.