Print

Umuhanzi Nelly Kelba yahuje imbaraga na MC Tino basubiramo indirimbo “uzaperereze”-[VIDEO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 October 2019 Yasuwe: 543

Mu minsi ishize nibwo Nelly Kelba yakoze iyi ndirimbo,aba aha ubutumwa umukunzi we umufuhira ko abakobwa benshi abona bari kumwe baba ari abafana be , amukundana byuzuye,atakora ikosa ryo kumuca.

Umuhanzi Nelly Kelba wari umenyerewe mu kuririmbaga Karaoke yafashe umwanzuro wo gukora indirimbo ze bwite guhera muri 2018.

Nelly Kelba yatangaje ko yafashe umwanzuro wo gukorana indirimbo na MC Tino kugira ngo amufashe kuzamura umuziki we cyane ko hari urwego we amaze kugeraho yaba mu miririmbire ndetse no kwitwara neza ku rubyiniro.

Nelly Kelba amaze gushyira hanze indirimbo enye zirimo iyitwa “Ijana ku Ijana”, “Ndatuje na ‘Uzaperereze’ yakoze kera akaba yongeye kuyisubiramo ayikorera n’amashusho.

Uyu muhanzi yavuze ko iyi ndirimbo, “Uzaperereze” yizeye ko izamufasha kuzamura urwego rwe muri muzika by’umwihariko ikamufasha gushing imizi mu bafana ba muzika nyarwanda.

Reba Amashusho y’indirimbo UZAPEREREZE ya Nelly Kelba na MC TINO: