Print

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yahawe igihembo cya Nobel 2019 guhabwa uwaharaniye amahoro ku isi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 October 2019 Yasuwe: 1512

Byatangajwe na Madamu Berit Reiss-Andersen umuyobozi w’iyi komite, hari saa tanu z’amanywa ku isaha y’i Kigali, saa sita ku isaha y’i Addis Ababa.Azashyikirizwa iki gihembo mu kwezi k’Ukuboza.

Igihembo cy’amahoro cya Nobel nicyo gikuriye ibindi bitangwa n’iyi komite yo muri Norvege. Gihabwa umuntu umwe, itsinda ry’abantu cyangwa umuryango runaka, buri mwaka.

Ibyishimo byagaragajwe ku mbuga nkoranyambaga abaturage ba Ethiopia bishimira iki gihembo bavuga ko ari ishema ku gihugu cyabo n’umutegetsi wabo.

Bwana Ahmed yatsindiye iki gihembo kuko kuva yagera ku butegetsi yaharaniye gushaka ibisubizo by’amakimbirane mu gihugu cye biciye mu nzira z’amahoro.Yatsinze abantu 301 bari bahanganye.

Yashyize umuhate kandi mu kunga igihugu cye no kongera kubana neza na Eritrea nyuma y’imyaka irenga 50 ubutegetsi bw’ibi bihugu buzirana, ababituye bagatandukanywa.

Abiy yabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia muri Mata 2019, akaba ari we muntu wo mu bwoko bwa Oromo uyoboye iki gihugu gifite abaturage basaga Miliyoni 100.

Bwana Abiy ateye ikirenge mu cy’abandi banyafurika nka Denis Mukwege wo muri DR Congo, Ellen Johnson Sirleaf na Leymah Gbowee bo muri Liberia, Wangari Maathai wo muri Kenya.

Mu bandi bagihawe harimo; Barrack Obama, Kofi Annan, Nelson Mandela, Desmond Tutu na Albert Lutuli ari nawe munyafurika wa mbere wagitwaye kuva byatangira gutangwa mu 1901.

Inkuru ya BBC


Comments

mazina 11 October 2019

Nkunda kwibaza ku gihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel.Buri mwaka batanga iki gihembo,nyamara nta mahoro aza ku isi.Na United Nations byarayinaniye.UN ijyaho muli 1945,intego yayo yali “kuzana amahoro ku isi”. Nyamara kuva yajyaho,habaye intambara amagana ku isi hose.Nta gihugu na kimwe yari yazanamo amahoro,ahubwo ibihugu 9 byakoze Atomic Bombs ku buryo isaha n’isaha byakoresha izo atomic bombs isi yose igashira.Uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa, UN yarananiwe.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa n’Ubwami bw’imana gusa.Nkuko dusoma muli Daniel 2,umurongo wa 44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,YESU ahabwe kuyobora ISI ayigire Paradizo nkuko ibyahishuwe 11,umurongo wa 15 havuga.Niwo muti wonyine w’ibibazo isi ifite.Niyo mpamvu Yesu yasize asabye abakristu nyakuri gushaka ubwo bwami bw’Imana,ntibaheranwe no gushaka ibyisi gusa.