Print

AS Kigali yongeye kubura amanota 3 atatu mu mukino yahushijemo Penaliti

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 October 2019 Yasuwe: 3034

Kuri uyu wa Gatanu mu muino w’umunsi wa 3 wa shampiyona AS Kigali yanganyije bigoranye na Bugesera FC ibitego 2-2 mu mukino yabonyemo amahirwe menshi arimo na penaliti 2 igahushamo imwe.

AS Kigali yananiwe gutsinda APR FC na Rayon Sports yaje muri uyu mukino ishaka amanota 3 ya mbere muri shampiyona ariko ntibyayihira kuko Bugesera FC yiyubatse cyane yaberetse ko bagomba gushakira amanota ahandi.

Bugesera FC yari ihagaze neza,yafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa 05 ku gitego cyatsinzwe na Jimmy Mbaraga ku mupira mwiza yahawe na Murengezi Rodrigue wari umaze gucenga umunyezamu.Iki gitego cyabonetse nyuma ya Contre attaque aba bakinnyi bombi na Tchabalala bakoze.

Ntibyatinze ku munota wa 12 w’umukino ba Myugariro ba Bugesera bakorera ikosa kuri Rick Martel bituma umusifuzi Mukansanga Salma aha Penaliti AS Kigali,yinjijwe neza na Fosso Fabrice.

Ku munota wa 45 w’umukino,Shabani Hussein uzwi nka Tchabalala yatsindiye Bugesera FC igitego cya kabiri n’umutwe ku mupira wari uvuye muri Koloneri ya yatewe neza na Mustapha Francis hanyuma Bakame agasohoka nabi.Bugesera FC yarangije igice cya mbere iyoboye umukino.

AS Kigali yagarutse mu kibuga ishaka kwishyura uyu mwenda no gushaka igitego cy’intsinzi ariko akazi kayigoye ku buryo burenze.

Ku munota wa 58 w’umukino AS Kigali yabonye penaliti ya kabiri nyuma y’aho Wilondja Jacques yakoreye ikosa kuri Fosso Fabrice ariko uyu Fosso winjije iya mbere ateye iyi ya kabiri umunyezamu Kwizera Janvier uzwi nka Rihungu ayikuramo.

Ku munota wa 74 w’umukino,umutoza ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi ba Bugesera Tumaine yahawe ikarita itukura kubera imyitwarire mibi.

Ku munota wa 84 w’umukino,AS Kigali yaje kwishyura igitego ubwo Kalisa Rachid yateraga neza Coup Franc ayitereka ku mutwe wa Essombe Patrick ashyira umupira mu rushundura.

AS Kigali yaguze abakinnyi benshi biganjemo abafite ubunararibonye ntirabasha kubona amanota 3 mu mikino 3 imaze gukina kuko yanganyije 2 itsindwa rimwe mu gihe Bugesera FC yo igize amanota 4.