Print

Umwe mu bayobozi ba Arsenal yatangaje impamvu Mesut Ozil yananiwe kwitwara neza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 October 2019 Yasuwe: 1946

Ozil ntabwo agihabwa amahirwe yo kujya mu bakinnyi 18 bakina imikino ya Arsenal ariyo mpamvu benshi byabateye kwibaza byinshi.

Abakinnyi barimo Dani Ceballos, Reiss Nelson na Joe Willock nibo bahabwa amahirwe mu mwanya wa Ozil uhembwa akayabo k’ibihumbi 350 by’amapawundi ku cyumweru.

Sanllehi yabwiye The Sun ati “Gahunda ya Unai n’ugukoresha abakinnyi bakora cyane mu myitozo.Ntabwo navuga ko adakina neza ariko hari abandi bakwiriye guhabwa umwanya uhagije wo gukina.Ntabwo Unai yafata Ozil bitandukanye n’abandi bakinnyi.”

Amakuru aravuga ko ikipe ya Arsenal iri gushaka uko yagurisha Mesut Ozil bikayifasha kugabanya aka kayabo ahembwa.

Amakuru aravuga ko ikipe ya Fenerbahce yo muri Turkia yifuza gutira uyu mukinnyi mu kwezi kwa mbere.


Ozil afitanye ibibazo n’umutoza Unai Emery