Print

Gisagara: Umwarimu yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umunyeshuli

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 October 2019 Yasuwe: 4061

Musabyimana Emmanuel yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2019, saa cyenda z’ amanywa nk’ uko umuyobozi wa GS Gasagara Valentine Musasanzobe yabitangarije UKWEZI dukesha iyi nkuru.

Uyu mwarimu yasohowe mu ishuri yambaye itaburiya y’ akazi ahita ajya gufungwa kubera icyaha akekwaho cyo gusambanya umunyeshuri w’ umukobwa.

Hari amakuru avuga ko umukobwa Musabyimana akekwaho gusambanya babana mu nzu ariko umuyobozi we Musasanzobe yabihakanye.

Ati “Ni umukobwa akekwaho gusambanya. Ntabwo babanaga mu nzu ababibabwiye bababeshye”.

Inkuru ya UKWEZI


Comments

karemera 12 October 2019

Ubusambanyi butera ibibazo byinshi bikomeye nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu : Gufungwa,Inda zitateganyijwe,Sida,kwica cyangwa kwicwa,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc… Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi hafi ya bose basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi.Mwibuke ko ku gihe cya Nowa Imana nabwo yarimbuye millions nyinshi z’abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru,hanyuma avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Nabwo hazarokoka abantu bake nkuko byagenze igihe cya Nowa.