Print

Jose Mourinho yatangaje umukinnyi urusha ubuhanga Cristiano Ronaldo na Messi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 October 2019 Yasuwe: 7899

Jose Mourinho ugiye kumara umwaka ari umushomeri nyuma yo kwirukanwa na Manchester United mu Ukuboza 2018,yabwiye ikinyamakuru Livescore ko afata Ronaldo mukuru nk’umukinnyi mwiza kurusha abandi babayeho barimo na Cristiano Ronaldo na Messi.

Yagize ati “Ubwo yari muri FC Barcelona ya Bobby Robson,nabonye ko ari we mukinnyi mwiza nabonye mu kibuga.Imvune zishe impano yashoboraga gukora ibitangaza birenze ibyo yakoze ariko impano yari ifite imyaka 19 yari itangaje cyane.Cristiano Ronaldo na Messi bamaze igihe kinini bakina.Bamaze imyaka 15 bari ku rwego rwo hejuru ariko turebye ku buhanga n’impano bombi nta numwe warusha Ronaldo.

Mourinho yavuze ko igitego Ronaldo yatsinze PSG mu mujyi wa Rotterdam mu mwaka wa 1997 ubwo yakiniraga FC Barcelona cyari gitangaje.

Ronaldo wagize imvune ikomeye yatumye amara imyaka 3 adakina,yakinnye imikino itageze kuri 450 mu buzima bwe nk’umukinnyi ariko atwara ibikombe bikomeye birimo iby’isi 2,aba umukinnyi wa FIFA inshuro 3 ndetse atwara na Ballon d’Or.




Mourinho yavuze ko Ronaldo yari afite ubuhanga burenze ubwa Cristiano na Messi


Comments

jmv 13 October 2019

Oya nibyo anabana ntibajya imbere yagifaro ibihe byose


bikote 12 October 2019

Nyamara wasanga aribyo