Print

Jose Mourinho yatangaje umukinnyi ubuyobozi bwa Manchester United bamuhatirije kugura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 October 2019 Yasuwe: 3916

Mourinho watoje Manchester United kuva 2016 akirukanwa muri 2018,yavuze ko atigeze yifuza Fred ukina hagati kubera ko yatekerezaga ko ashobora kunanirwa kwitwara neza muri Premier League ahubwo ngo yemeye ko batanga miliyoni 52 zo kumugura muri Shakhtar Donetsk kubera ko yatinyaga ko Ed Woodward atazigera yemera kumugurira umukinnyi wo hagati.

Mourinho yananiwe kuzamura urwego rwa Fred kugeza ubwo amukinisha inshuro imwe mu mikino 6 ya nyuma yatoje ikipe ya Manchester United ndetse kuri ubu ntarabasha kubona amahirwe yo gukina bihoraho mu ikipe ya Ole Gunnar Solskjaer.



Mourinho yavuze ko atigeze yifuza Fred ahubwo yemeye kumugura kubera ko yatinyaga ko ubuyobozi bwe bushobora kwanga kuzamugurira undi mukinnyi