Print

Umugore wa Perezida Buhari yagarutse muri Nigeria igitaraganya nyuma y’ibihuha byavugaga ko agiye guharikwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 October 2019 Yasuwe: 4108

Mu minsi ishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye abanya Nigeria bavuze ko Muhammadu Buhari ari kwitegura gushaka umugore wa kabiri witwa Hajia Sadia Umar Farouq usanzwe ari minisitiri ushinzwe imibereho myiza no kurwanya Ibiza.

Aisha Buhari yaraye ageze ku kibuga cya Nnamdi Azikiwe International Airport avuye mu biruhuko by’amezi 3 muri UK aho benshi bavugaga ko yahukanye.

Uku kumara amezi 3 mu biruhuko nibyo byabaye imbarutso y’ibihuha byavugaga ko agiye guharikwa n’umugabo we.

Ushinzwe gutangaza amakuru ya madamu Aisha Buhari witwa Suleiman Haruna yemeje aya makuru ko uyu mugore wa Buhari yamaze kugaruka.

Aisha yavuze ko yishimiye kugaruka mu rugo rwe nyuma y’ikiruhuko cyiza yagize aho yemeje ko agiye gukomeza guharanira imibereho myiza y’abagore.

Aisha Buhari yashimiye umugabo we Muhammadu Buhari n’umuryango we bamwifurije ibyiza ndetse bamutera ishyaka.

Amakuru yavugaga ko perezida Buhari yari gushaka uyu mugore wa kabiri kuwa Gatanu taliki ya 11 Ukwakira 2019 gusa umuvugizi we Femi yabihakanye yivuye inyuma.