Print

Miss Muyango yakoreye ikirori umukunzi we Kimenyi Yves amutegurira isabukuru ye y’amavuko [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 October 2019 Yasuwe: 5681

Kuwa kabiri tariki 08 Ukwakira 2019,nibwo Muyango yakoreye iki kirori Kimenyi Yves kuri Urban City Blue Kigali Hotel mu Kiyovu.

Urukundo rwa Kimenyi na Muyango rwamenyekanye muri Kanama 2019, ubwo uyu munyezamu yabwiraga abanyamakuru ko yishumbushije uyu mukobwa wakunzwe na benshi muri Miss Rwanda 2019,nyuma yo gutandukana n’uwo bahoze bakundana Didy d’or.

Urukundo rwaba bombi ruraryoshye cyane kuko bamaze iminsi bandikirana utugambo turyohereye kuri Instagram.

Muri Nzeri 2019, Kimenyi Yves yandikiye Muyango ati “Sinitaye ku nshuro mvuga ko ngukunda, buri gihe ngukunda birenze kurushaho.

Mu gusubiza, Miss Muyango yabwiye Kimenyi ati “Ngukunda uko uri mukunzi, uri isi yanjye.”

Aba bombi barenzagaho uturango tw’imitima tugaragaza ko buri umwe yihebeye undi.








AMAFOTO: Image Studio