Print

David Luiz azagarukana na bagenzi be mu Rwanda

Yanditwe na: Martin Munezero 13 October 2019 Yasuwe: 3261

Uyu musore ukomoka mu gihugu cya Brazil yari mu Rwanda kuva ku wa kane w’iki cyumweru, aho yari yazanye na nyina umubyara ndetse n’umukunzi we.

Mu minsi itatu Luiz yari amaze mu Rwanda, hari ibikorwa byinshi yahakoreye.

Ku ikubitiro yabonanye na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, asura pariki y’igihugu y’ibirunga mu karere ka Musanze, asura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, akurikirana umukino wa APR FC na Etincelles FC mbere yo kujya guhurira n’abafana ba Arsenal muri Kigali Convention.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, David Luiz yagaragaje ko yishimiye u Rwanda cyane.

Ati” Nanejejwe na buri kimwe kuva ku munsi wa mbere nageze hano, nkaba mfite ikizere cyo kuzagaruka mu minsi iri imbere. Nagize amahirwe yo kubona ingagi, nanasura ahandi hantu hatandukanye. Ngiye gusaba incuti zanjye muri Brazil no kumugabane w’Uburayi kuza kuruhukira mu Rwanda.”

Uyu mukinnyi yanavuze ko mubyo yari afitiye amatsiko ari ukureba uko igihugu kifashe nyuma y’ibihe bibi cyagiyemo mu myaka 25 ishize, akaba yatunguwe no gusanga cyarongeye kongera kwiyubaka mu gihe gito gishoboka.

Uruzinduko rwa David Luiz mu Rwanda rufite aho ruhuriye n’amasezerano u Rwanda na Arsenal basinyanye, kugira ngo iyi kipe yo mu Bwongereza irufashe kwamamaza ubukerarugendo bwarwo.

Nyuma ya David Luiz biteganyijwe ko abandi bazasura u Rwanda ari abakinnyi batatu ba Arsenal y’abari n’abategarugori.