Print

Sergio Ramos yaciye agahigo katarakorwa nundi mukinnyi wese mu ikipe y’igihugu cya Espagne

Yanditwe na: Martin Munezero 13 October 2019 Yasuwe: 3131

Sergio Ramosa wakinaga umukino wa 168 mu kipe y’igihugu ya Espagne, yaciye kuri Iker Casillas wari warayikiniye imikino 167.

Espagne yafunguye amazamu ku munota wa 47 w’umukino ibifashijwemo na Saul Niguez, mbere y’uko Joshua King yishyurira Norvege kuri penaliti yo ku munota wa 94 w’umukino. Ni nyuma y’uko Kepa Arrizabalaga yari amaze gutura hasi Omar Elabdellaoui.

Espagne yashoboraga guhita ibona itike ya Euro izaba mu mwaka utaha mu gihe yari kuba itsinze uyu mukino, gusa iramutse inganyije na Sweden ku wa kabiri yahita ibona itike yo gukina iri rushanwa yatwaye muri 2012 nyuma yo kunyagira Ubutaliyani ku mukino wa nyuma.

Sergio Ramos yavuze ko atewe ishema no kuba umukinnyi wa mbere ukiniye Espagne imikino myinshi mu mateka, gusa avuga ko byari kuba byiza kurushaho mu gihe bari gukura insinzi muri Norvege.

Uyu myugariro wa Real Madrid yatangiye gukinira ikipe ya Espagne kuva muri 2005, akaba ari mu bakinnyi banayifashije gutwara igikombe cy’isi muri 2010 ndetse n’ibikombe bibiri by’Uburayi.

Sergio Ramos arabura imikino umunani akaba umukinnyi wa mbere ukomoka ku mugabane w’Uburayi wakinnye imikino myinshi akinira ikipe y’igihugu cye. Ni agahigo gasanzwe hafitwe na Gianluigi Buffon mu kipe y’igihugu y’Ubutaliyani.