Print

Ifoto yaciye Ibintu:Guverineri wungirije wa Kinshasa yagaragaye ahetswe mu mugongo n’umuturage bivugisha benshi

Yanditwe na: Martin Munezero 13 October 2019 Yasuwe: 4526

Kuri uyu Gatandatu nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwira kwijwe ifoto igaragaza Mbungu ahetswe n’umuturage ,Ku bantu barebye ifi foto yagaragazaga ko yahetswe kubera umuvu w’imvura.

Ngo ibi byatewe nuko Umujyi wa Kinshasa wibasiwe n’imvura idasanzwe mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku Gatatu w’iki cyumweru. Yaguye mu gihe cy’amasaha agera kuri itanu, bituma tumwe mu duce twa Kinshasa twuzura.

Mu ruzinduko yagiriye muri Komini za Lemba na Mont-Ngafula, Guverineri wungirije wa Kinshasa, Néron Mbungu byabaye ngombwa ko ahekwa ku mugongo ngo abashe gutembere ahantu hari amazi menshi.

Nyuma yo gusura uduce dutandukanye, Mbungu yasabye abayobozi mu nzego z’ibanze kugira icyo bakora bwangu mbere yuko ikibazo gikomera cyane mu gihe imvura ikomeje kuba nyinshi.