Print

Magufuli yifashishije urugero rwa Yesu kugira ngo yibutse impunzi z’Abarundi gutahuka ku neza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 October 2019 Yasuwe: 1806

Ubwo yari muri Komini Tanganyika mu ntara ya Katavi kuwa 11 Ukwakira 2019,Magufuli yasabye impunzi z’Abarundi gutahuka ku neza kuko iwabo amahoro ahinda ndetse abibutsa ko na Yesu yahungiye mu Misiri avuye aho yari atuye,hanyuma Herode washakaga kumwica apfuye asubira iwabo kubwiriza ubutumwa.

Yagize ati "Ku mpunzi z’I Burundi,amahoro yaragarutse iwanyu.Ndabizi ko hari abantu bari kungukira ku kuba muri impunzi bakabona imishahara,mubime amatwi.Iwanyu amahoro yaragarutse mukwiriye gutaha mudahatirijwe.

Mwirwanira kwitwa impunzi,mwishaka guhabwa ubundi mwenegihugu kandi iwanyu hahari.Twahaye ubwenegihugu abantu ibihumbi 150 ariko ubu igihugu cyanyu kiratekanye.Iyo wahunze ukabwirwa ko amahoro yagarutse,usubira imuhira.Na Yesu ubwe,ubwo yahungiraga mu Misiri,Herode amaze kugenda yagarutse iwabo akomeza kubwiriza ubutumwa.”

Magufuli yanenze bamwe mu Barundi basigaye bijandika mu bikorwa bibi muri Tanzania ariyo mpamvu yasabye izi mpunzi gutaha iwabo kuko hari amahoro.

Mu minsi ishize nibwo umwe mu bayobozi ba Tanzania yatangaje ko guhera kuwa 01 Ukwakira 2019,izi mpunzi z’Abarundi zizatangira gucyurwa ku ngufu gusa biza guhinduka nyuma y’itangazo rya HCR ryavize ko nta mpunzi zigomba gucyurwa ku ngufu.