Print

Indege yari itwaye ibikoresho bya Perezida Tshisekedi yabonetse mu cyaro yashwanyaguritse

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 October 2019 Yasuwe: 5389

Iyi ndege y’ubwikorezi y’ingabo za DR Congo yarimo abantu umunani, yaburiwe irengero igeze mu burasirazuba bwa Congo, nyuma yo guhaguruka mu mujyi wa Goma ijya i Kinshasa kuwa kane w’icyumweru gishize.

Iyi ndege yo mu bwoko bwa Antonov 72,ifite amabara y’ubururu n’umweru yari itwaye ibikoresho bya perezida Tshisekedi igeze muri aka gace ka Okoto ko muri Teritwari ya Sankuru ikora impanuka.

Radio Okapi yatangaje ko nta makuru ahagije yabonetse ku mpanuka y’iyi ndege gusa abaturiye muri aka gace bayibonyemo imirambo 4,imbunda 8,n’ibindi bitandukanye.

Itangazo ryatanzwe n’umunyamakuru wa TOP CONGO FM,Francis,Ilunga, wari muri aka gace iyi ndege yakoreyemo impanuka rigira riti “Iperereza riracyakomeje,turi gukora iperereza.Abshinzwe umutekano muri Kole bari kudushakira amakuru ya nyayo.Kugeza ubu nta makuru turabona ya nyayo.Ntabwo turamenya niba uwo mu pilote yakomeretse cyangwa nta kibazo afite.Turabaha andi makuru.”

Iyi ndege yakoze impanuka ariko ntabwo yigeze ishya nkuko izindi ndege bisanzwe bigenda ndetse ngo abaturage bo muri Okoto batinye guhita bayinjiramo.Mu mirambo 4 yabonetse harimo umwe w’umuzungu.

Ikigo gishinzwe iby’indege cyatangaje ko yabuze ku mirongo y’ibyuma bigenzura indege (Radar) I Goma, hashize iminota 59 ihagurutse.

Iki kigo kivuga ko yarimo abaderevu n’abakozi bayo bane hamwe n’abandi basiviri n’abasirikare bane.