Print

Rutahizamu Wa Saint Etienne wari gukinira Amavubi yongeye ahura n’ikibazo

Yanditwe na: Martin Munezero 14 October 2019 Yasuwe: 2206

Mu mpera z’umwaka ushize, nibwo uyu musore yemeye gukinira ikipe y’igihugu Amavubi, ariko ntibyaje kumuhira ngo atangire gukinira Amavubi kuko yahise agira ikibazo cy’imvune muri Gashyantare 2019 akamara amezi 8 hanze y’ikibuga.

Uyu musore w’imyaka 31 warimo areba uburyo yagaruka mu bihe bye byiza, yaje kongera kugira ikibazo cy’imvune yo mu ivi , ni mu ivi ry’i bumoso n’ubundi yari yavunitse.

Ni imvune yagiriye mu myitozo yo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize agahita ava mu kibuga imyitozo itarangiye.

Mu kiganiro aheruka kugirana na Radio RMC yashimangiye ko yifuza gutanga umusanzu we mu guteza imbere ruhago y’URwanda rukaba rwabona tike y’igikombe cy’Afurika cya 2021.

Kevin Monnet Paquet w’imyaka 30 y’amavuko yakiniye Ubufaransa mu ikipe z’abakiri bato (France Espoirs) ariko ntiyabasha kubona umwanya mu ikipe y’igihugu nkuru (Les Bleus) kubera abakinnyi bakomeye bayirimo.

Uretse ikipe ya AS St Etienne akinira kuva mu 2014 yanyuze no mu yandi makipe yo mu Bufaransa nka Lens na Fc Lorient.


Comments

mesi 14 October 2019

muramenye ntimuzamuhamagare mumavubi yatwanze kera