Print

Mashami Vincent yatangaje abakinnyi 11 akoresha mu mukino wa gicuti na Tanzania

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 October 2019 Yasuwe: 2870

Mashami Vincent umutoza w’Amavubi yakoresheje ikipe ikomeye cyane iyobowe ku busatirizi na Tuyisenge Jacques na Kagere Meddie bihariye umubare w’ibitego byinshi Amavubi amaze iminsi atsinda.

Nyuma y’aho Kimenyi Yves na kapiteni Niyonzima baboneye ibyangombwa bibemerera gukina muri iyi mikino u Rwanda ruri kwitegura,bagarutse muri 11 babanzamo.
Abakinnyi 11 babanzamo:

Umuzamu: Kimenyi Yves

Abakina inyuma: Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rugwiro Herve, Manzi Thierry

Abakina hagati: Imran Nshimiyimana, Niyonzima Olivier Seif, Nsabimana Eric, Niyonzima Haruna

Ba Rutahizamu: Kagere Meddie, Tuyisenge Jacques