Print

Abantu bagiye gushyingura batunguwe n’amajwi y’uwari wapfuye yabasabaga kumufungurira isanduku agasohoka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 October 2019 Yasuwe: 10951

Uwahoze ari umusirikare mu ngabo za Irlande witwa Shay Bradley ukomoka mu mujyi wa Dublin niwe wumvikanye asaba abari baje kumushyingura kumufungurira isanduku agasohoka nyuma y’aho bari bamaze gucukura no kumugeza hasi mu mwobo.

Ubwo abantu bari bitabiriye umuhango wo gushyingura uyu mugabo kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize ahitwa Kilmanagh muri Leinster biteguraga kumurenzaho agataka,bagiye kumva bumva amajwi ye asaba ko bamusohora kubera ko mu isanduku hari umwijima.

Yagize ati “Muraho,muraho.Mureke njye hanze.Aha ndi nihe?.Mundeke nsohoke,aha hari umwijima.Napfuye nifuzaga kubasezeraho.”

Abari aho bose barasetse karahava nyuma yo kumva aya majwi yarangijwe no guseka k’uyu mugabo wahoze ari umusirikare wari umaze iminsi arwaye.

Aya majwi yumvikanye mu muhango wo gushyingura Shay, niwe wayifashe mbere y’uko apfa kuko yari amaze igihe arembeye mu bitaro,asaba abagize umuryango we ko bazayashyira mu mva ye ubwo bazaba bari kumushyingura hanyuma bakumvisha ubu butumwa abazitabira uyu muhango.

Amashusho y’iyi mva yarimo amajwi avuga yashyizwe hanze n’umuryango w’abahoze ari abasirikare ba Irlande mu rwego rwo gusezer kuri mugenzi wabo gusa yakwirakwijwe ku isi yose.