Print

Mukakarangwa uherutse kwirukanwa mu Kigo cy’Igihugu cy’Amakoperative yatawe muri yombi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 October 2019 Yasuwe: 4777

Uyu muyobozi uherutse kwirukanwa burundu mu kazi ka Leta mu myanzuro yatangajwe n’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Paul Kagame ku wa 10 Ukwakira 2019,yatawe muri yombi kuwa ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, tariki ya 12 Ukwakira 2019.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Mbabazi Modeste, yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru ko Mukakarangwa afunzwe akekwaho ibyaha binyuranye.

Mu butumwa bugufi yagize ati “Nibyo yatawe muri yombi, akurikiranyweho ibyaha bijyanye no gufata icyemezo gishingiye ku cyenewabo, ubucuti cyangwa ikimenyane.’’

Gufungwa kwa Mukakarangwa gukurikiye ukwa mugenzi we, Batamuriza Esther, wari ushinzwe Imari muri RCA, we wafashwe kuwa 11 Ukwakira 2019 akurikiranyweho ibyaha bitandukanye bijyanye n’imicungire mibi y’imari.