Print

Uganda: Umunyarwanda wigaga muri Makerere University yarohamye muri Pisine arapfa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 October 2019 Yasuwe: 2247

Mu ijoro ryo ku cyumweru,nibwo Uwimpuhwe wari ushinzwe imikino mu banyeshuli b’Abanyarwanda biga muri kaminuza ya Makerere yo muri Uganda yarohamye muri pisine ku mpamvu zitabashije kumenyekana.

Ikinyamakuru Spyreports cyo muri Uganda cyatangaje ko abantu bamenye ko uyu munyarwanda yarohamye muri Pisine nyuma y’iminota 20 yamaze atagaragara bagakeka ko umurambo we uri mu mazi hasi.

Bakimara kumurohora mu mazi,bamujyanye ahitwa Abi Clinic mu gace ka Wandegeya ari naho abaganga batangarije ko yamaze gupfa.Umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro bya Mulago.

Inshuti ya Uwimpuhwe yitwa Taremwa Micheal Ngabo nawe wari mu ihuriro ry’Abanyarwanda biga muri kaminuza ya Makerere yabwiye iki kinyamakuru ati “Yarimo yogana n’inshuti ze ariko kubw’ibyago arapfa.Inshuti ze zagize ngo yibiye hasi mu mazi ntizamenya ko yarohamye ndetse yageze hasi muri pisine.”

Umwe mu bayobozi ba kaminuza ya Makerere witwa Doreen Nyanjura yabwiye Spy Uganda ko uyu munyarwanda yari agiye kurohama nanone kuwa Gatatu w’icyumweru gishize ariko bagenzi be baramutabara gusa ku nshuro ya kabiri ntiyabashije kurusimbuka.

Ubuyobozi bwa Makerere bwasabye Leta kugira icyo ikora igahagarika imfu z’abanyeshuli bicwa n’iyi pisine gusa abanyeshuli barashinja iyi kaminuza kwita mu gushaka inyungu mu banyeshuli ntibagire ubushake bwo kububakira ibikorwa remezo byiza.

Uyu munyeshuli w’Umunyarwanda arashyingurwa ahitwa Butaka mu karere ka Rubavu iwabo gusa kaminuza iri kuvugana n’ababyeyi kugira ngo irekure ambulance yayo ndetse ifashe mu ngendo bagenzi be bifuza kumushyingura kuri uyu wa Kabiri nimugoroba.

Abayobozi ba Makerere ndetse na police bamaze gufata umwanzuro wo gufunga iyi pisine ikomeje kwica abanyeshuli ndetse baracyakora iperereza ku gitera abantu kurohama.