Print

Umucuruzi ukomeye muri Uganda yamenweho Acide n’umugizi wa nabi wari wigize umukiriya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 October 2019 Yasuwe: 2107

Uyu musore utaramenyekana ari guhigwa bukware na polisi yo muri Uganda nyuma yo kumena acide kuri uyu mugabo w’umucuruzi mu ijoro ryo ku cyumweru ubwo yarimo acururiza mu iduka rye riherereye ahitwa Kyebando.

Uyu mugizi wa nabi yinjiye muri iri duka,asangamo uyu muherwe atangira gucuririkanwa nawe ku biciro bya kimwe mu bicuruzwa yashakaga kugura,niko kumumena acide mu maso arahunga.

Umuvugizi wa Polisi, CP Fred Enanga yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa Mbere ko iri guhiga uyu mugizi wa nabi wakoze aya mahano.

Yagize ati “Dukomeje gusaba abaturage kudufasha kumenya amakuru y’uyu mugizi wa nabi,bakabwira ibiro bya polisi bibegereye,byadufasha mu iperereza.Ubwo uyu mucuruza yatakaga asaba ubufasha abantu bagahita bahurura,uyu mugizi wa nabi yahise ahunga asiga amazi yarimo kugura.”

Abapolisi batangiye gukora iperereza ku wahoze ari umugore wa Agaba wakundaga kumwoherereza ubutumwa bwo kumutera ubwoba.

Agaba wamenweho Acide ubu arwariye mu bitaro bya Naguru aho arembye cyane.