Print

Cristiano Ronaldo yaraye ateye indi ntambwe ikomeye mu mupira w’amaguru

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 October 2019 Yasuwe: 2406

Nubwo yananiwe gufasha ikipe ye ya Portugal gukatisha itike yo kwerekeza mu gikombe cya Euro 2020,Cristiano yaraye ageze ku gasongero gakomeye ubwo yinjizaga igitego kuri penaliti mu mukino baraye batsinzwemo na Ukraine ibitego 2-1.

Ronaldo wakinnye mu makipe atandukanye arimo Sporting CP,Manchester United,Real Madrid na Juventus ndetse n’igihugu cya Portugal,yatsindiye aya makipe yose ibitego 700 agahigo yatanze Lionel Messi we ugifite ibitego 672 gusa we yabitsinze mu mikino mike cyane.

Ronaldo yiyunze ku byamamare birimo nka Josef Bican, Ferenc Puskas, Gerd Muller, Pele na Romario nabo batsinze ibitego birenga 700.

Portugal isigaje imikino 2 mu itsinda irimo ryo gushaka itike ya Euro 2020 zirimo Lithuania na Luxembourg aho ashaka kureba niba yakuraho agahigo k’umukinnyi watsindiye igihugu cye ibitego byinshi gafitwe n’umunya Iran Ali Daei.Uyu munya Iran afite ibitego 104 mu gihe Cristiano Ronaldo afite ibitego 95.