Print

Rutsiro:Imodoka yakoze impanuka bamwe bacika amaboko

Yanditwe na: Martin Munezero 15 October 2019 Yasuwe: 6184

Ni imodoka nto itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Hiace ifite puranke nimero RAD375J yakoze impanuka ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ubwo yari ivanye abagenzi ahitwa Gisiza mu karere ka Rubavu yerekeje mu karere ka Karongi.

Amakuru atugeraho nuko iyo modoka yageze mu ikorosi riri mu murenge wa Gihango ifite umuvuduko uri hejuru shoferi agerageje kuyiyobora iramunanira igonga borudire,babiri bari bayirimo umwe acika ikiganza cy’akaboko undi ukuboko kuracika ariko ntikwatana.

Abandi bose bakomeretse ku buryo bukomeye kuko bahise bajyanwa kwa muganga igitaraganya nta numwe usigaye.

Kugira ngo bagere kwa muganga bagobotswe n’umuyobozi w’ibitaro bya Murunda aho yajyanye abarembye cyane naho abandi bajyanwa n’imodoka yari ihageze ndetse n’imokaya polisi ikorera kuri Congo Nile.


Comments

iradukunda Benjamin 15 October 2019

Nibihangane Kukobibaho